Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Davy S B

CLIPS 2 Z’ABAHANZI BASHYA

Aba bahanzi uko ari babiri bakaba babarizwa mu gice cy’abahanzi bashya kandi bafite impano yo kuririmba binjiye muri uru ruhando rwa Muzika nyarwanda vuba binyuze muri ya gahunda ya TOP5SAI Future talent 2010, aba bahanzi akaba ari Franck KAYIRANGA (a.k.a FRANCK KAY) ndetse na Gloire MUCYO, (a.k.a Mr. Gloire) ufite imyaka 11 gusa y’amavuko.

Izi clip video zikaba zarabonetse muri gahunda y'ubufatana buri hagati ya TOP 5 SAI na PLANB MULTIMEDIA, inzu imenyereye mugukora promotion ya showbizz nyarwanda kumugabane wa Europe. Producer wa video Patrick Uwineza na Director wayo Paul NTABUYE bahisemo gufatira amashusho ahantu hatandukanye mu Rwanda ndetse no muri Studio video ebyiri za TOP 5 SAI. Nkuko rero bigaragara muri izi ndirimbo arizo «KUBWANJYE OYA» ya FRANCK KAY ndetse na «UKO BIRI» ya Mr Gloire aba bahanzi bakaba bagaragaza ubuhanga budasanzwe haba mu kuririmba cyangwa se mu kwigaragariza abakunzi b’indirimbo z’amashusho.

Duhereye kundirimbo KUBWANJYE OYA, y’umusore FRANCK KAY ikaba ifite umwihariko wo kuba ifite amagambo yandikanywe ubuhanga ndetse ikaba iririmbwe mu majwi y’umwimerere anogeye amatwi bitangaje.

Bikaba byari bimaze kumenyerwa ko amajwi meza tuyabona ari uko yabanje kugororwa muri za studios hirya no hino ikidasanzwe rero n’umwimerere w’ ijwi ry’uyu musore ; naho kubijyanye n’amashusho ino ndirimbo ikaba ifite umwihariko wa mbere w’ahantu amashusho y’iyi ndirimbo yagiye afatirwa, benshi mubayibona bakaba bemeza ko amashusho yayo yaba yarafatiwe ahantu hatari hafi aha ! Ikindi n’uburyo uyireba aba afite uburyo bwihariye bwo gukurikirana kandi neza ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Kubijyanye n’indirimbo ya Mr Gloire uyu mwana ukiri muto cyane dore ko afite imyaka 11 y’amavuko gusa akaba azanye ingufu nyinshi muri muzika aho akora Rap benshi mubamukurikira bikabarenga. Ibi bikaba biterwa ahanini nuko aho agaragaye asiga abantu bamushakisha kubw’ibyishimoabatera. Akaba kugeza uyu munsi amaze gukora indirimbo zigera kuri eshatu arizo : UKO BIRI, BARAVUGA ndetse n’UBUHEMU zose yakoreye muri studios za TOP 5 SAI.

Indirimbo ye yambere « UKO BIRI » akaba ari nayo yahereyeho ayikorera amashusho iyi ndirimbo nayo ikaba yarafatiwe amashusho hano mu Rwanda agatunganirizwa kumugabane w’uburayi mu gihugu cy’ Ububiligi, nayo rero ikaba ifite umwihariko mu butumwa itanga ndetse no muburyo ubutumwa buri mu ndirimbo y’amajwi bujyana n’ubutumwa bugaragazwa mu mashusho ndetse no kugaragaza urwego rushimishije abahanzi nyarwanda bamaze kugeraho tutitaye kumyaka iyo ariyo yose baba bafite.

Aba bahanzi kimwe n’abadni batandukanye akaba aribo babimburiye abandi mugufashwa na gahunda ya TOP 5 SAI Future talent 2010 mubijyanye no gushyirirwa indirimbo z’amashusho ahagarara mugihe n’izindi zikomeje gutunganywa. Tukaba kandi tubifurije gukomeza gutera imbere tunasaba buri wese wumva anejejwe no gutera inkunga iyo ariyo yose abahanzi bafite impano kandi bashaka kuzamuka ko ya kwegera TOP 5 SAI (Sounds, Arts & Images) company, hagamijwe ubufatanye muri iki gikorwa cyiza tutazahwema gukora kubw’ishema ry’iterambere rya muzika nyarwandetse n’iyo kurwego rwa Afrika y’Iburasirazuba. Waba se uri umuhanzi cyangwa se uzi umuhanzi ufite impano, ntimucikwe n’ibyiza mugezwaho na TOP5SAI, kuko hamwe nayo inzozi zawe ziba impamo ! Tunaboneraho ko nayagahunda yo kubagabanyiriza ibiciro kuri services zitandukanye ya « TOP 5 SAI Special promo été 2010 » igikomeje kugeza tariki 30 kanama 2010.

Izi ndirimbo z’amashusho (KUBWANJYE OYA na UKO BIRI) ushobora kuzireba ku rubuga rwa Internet rwa TOP5SAI arirwo : www.top5sai.com

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED