Mr GLOIRE akomeje imyiteguro
Affiche y’igitaramo cya Mr Gloire
Nshuti ba funns ba Mr Gloire turabashimira uburyo mukomeza kumuba hafi mibikorwa bye. kuri ubu Mr Gloire akaba ari kubariza mu mujyi wa Kigali aho yagiye mu myiteguro ye ya Nyuma mbere y’uko amurika Album ye yambere yise "MFITE INZOZI" azashyira ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 26 KANAMA 2012, munzu mberabyombi ya Muhoza/ Akarere ka Musanze.
Kumunsi w’ejo tariki ya 22, Mr Gloire akaba yarakoze ikiganiro kuri Radio ISANGO STAR, aho yasobanuraga ibijyanye n’imyiteguro ya launch ye mu kiganiro ISANGO NA MUZIKA akaba yarashoboye no kumvisha abakunzi zimwe mu ndirimbo nshya zizaba ziri kuri album yitwa "MFITE INZOZI"
Kumunsi wejo kandi akaba yarabashije gukora indirimbo nshya yari itegerejwe igomba kujya kuri album ye iyi ndirirmbo akaba yarayikoranye n’undi mwana nawe uzwi muri muzika witwa LIL NGABO,
Bikaba biteganijwe ko kuri uyu munsi tariki 23 aza gukora ikiganiro kuri city radio
naho kumunsi wejo tariki 24 kanama 2012 akaba azakora ikiganiro kuri Radio Rwanda