Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Davy S B

UMUHANZI Mr Gloire YASHYIZE KU MUGARAGARO ALBUM YE YA MBERE YISE “MFITE INZOZI”

UMUHANZI Mr Gloire YASHYIZE KU MUGARAGARO ALBUM YE YA MBERE YISE “MFITE INZOZI”

Hari ku cyumweru, tariki ya 26/8/2012, mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Musanze, ubwo Mr Gloire, umuhanzi wandika akanaririmba indirimbo mu njyana ya HIP HOP yashyiraga ahagaragara Album ye ya mbere yise “MFITEINZOZI”, ku bufatanye na TOP 5 SAI STUDIOS, ari nayo studio imufasha gutunganya no gushyira ahagaragara ibihangano bye.

Gushyira ahagaragara iyi album, byabaye umwihariko, dore ko Mr Gloire, uretse kuba ari umuhanzi ukiri umwana (imyaka 12 y’amavuko), ni nawe muhanzi wo muri aka Karere ubashije kuhamurikira Album ye ku nshuro ya mbere. Iyi Album ikaba iriho indirimbo 14 z’amajwi.

Uretse abakunzi ba muzika, iki gitaramo cyari kitabiriwe n’umuryango wa Mr Gloire, inzego z’ubuyobozi zitandukanye, inshuti n’urungano rwa Mr Gloire, abandi batumirwa n’abandi bahanzi batandukanye bari baje gufasha uyu muhanzi gususurutsa iki gitaramo.

Mu bahanzi bari bahari, twavuga Augustin Mwitenawe, umuhanzi w’inararibonye muri muzika Nyarwanda, Tuff Gangs, Rider Man, Kamichi, Allioni, Charly, Young Grace, Binny Relax, The Bless, Franc Kay, Erasme, Maylo n’abandi.

Mr Gloire yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Nk’uko babitangaje, ababyeyi be bishimira cyane intambwe amaze gutera mu rugendo rwe muri muzika, kandi bakishimira ko arushaho kuba umwana w’intangarugero, haba mu myigire ye, mu burere no mu myitwarire.

Nk’umujyanama we wihariye, Patrick UWINEZA ahamya ko Mr Gloire n’ubwo akiri umwana, impano ye mu buhanzi ni umwimerere, kandi ubutumwa atanga mu bihangano bye nti bugenewe abana gusa, ahubwo buri muntu ku rwego rwe, abona mo ubutumwa n’inama bimugenewe. Abona ko gufasha uyu muhanzi guteza imbere impano ye ari uguteza imbere muzika Nyarwanda uyu munsi n’ejo hazaza.

Abayobozi batandukanye muri aka Karere bari bitabiriye iki gitaramo. Mu magambo bahavugiye, bose bahurije ku kuba urubyiruko rwagira ubutwari bwo guteza imbere impano rufite mu buryo burubyarira imishinga irufasha kwiteza imbere, kandi ko Leta yashyizeho gahunda zitandukanye ziteza imbere imishinga y’urubyiruko, igihe rufite ibikorwa bigaragara kandi rubishyiramo imbaraga.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED