TURI HANO indirimbo ya mbere kuzigize album nshya ya TUFF GANG yageze ahagaragara
TURI HANO indirimbo ya mbere kuzigize album nshya ya TUFF GANG yageze ahagaragara kubufatanye na TOP5SAI.
Nyuma y’igihe kirekire abantu benshi bibaza niba koko itsinda rya TUFF GANG rigizwe n’abahanzi bane aribo : FIREMAN, GREEN P, BULL DOG na JAY POLY, ryaba rigikora ibikorwa byaryo.
Kuri ubu abahanzi bagize iri tsinda bakaba bongeye kugaragariza abakunzi babo ko batabibagiwe babagezaho indirimbo yabo ya mbere ku ndririmbo zizaba zigize umuzingo wabo bari gutunganya kubufatanye na studios za TOP5SAI.
Iyi ndirimbo ikaba ari indirimbo ishyushye igaragaza ko TUFF GANG ihari kandi ko yiteguye kwishimana n’abakunzi ba muzika y’u rwanda muri Rusange.